Ad 728x90

Saturday

King James yasohoye indirimbo nshya yakoreye muri American. -VIDEO

King James yasohoye indirimbo nshya yakoreye muri American. -VIDEO

 King James nkuko mu minsi ishize yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukora indirimbo ze esheshatu zose ziri kuri Album ye nshya. Kuri ubu uyu muhanzi ukunzwe n'abatari bake mu Rwanda yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere kuri izi.

Indirimbo nshya ya King James yashyiranye hanze yayise ‘Hari Ukuntu’, ikaba ari indirimbo  irimo imodoka yakoresheje ihenze kwisi

Ikaba inagaragaramo imihanda yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Sibyo gusa kuko harimo naho yafatiye amashusho mw'ishyamba.

Iyi ndirimbo ya King James ‘Hari Ukuntu’ amashusho yayo yafashwe anatunganywa na producer Cedru umusore uzwi mu Rwanda kubera indirimbo nyinshi yagiye akora. Amajwi y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Madebeat.

Sunday

menya gitari itangaje Bob Marley yacurangaga.

menya gitari itangaje Bob Marley yacurangaga.

Nesta Robert Marley,cyangwa Bob Marley(6,2 1945-11,05 1981) yari umuhanzi numwanditsi windirimbo wumunya jamaica(jamaican) wamenyekanye cyane kw’isi hose,muri aribumu (album)ze za Raegae. Yatangiye kuririmba muri 1963 muri group yitwa Wailers.wailers yaje gusenyuka muri 1974,ahita atangira kwikorera kugiti cye.yaje gusohora album yiwe yamenyekanye yitwa exodus muri 1977.ninayo yatumye amenyekana.

Bob marley yarafite gitari(guitar) ihenze yitwa washburn wing series customguitar ya Bob marley
Washburn wing series ni guitar ihenze ku isi,kuko iri muri guitar eshatu zihenze ku isi kuko ifite agaciro ka miriyoni imwe nibihumbi magana biri byamadorari yamerika (miriyoni magana cyenda na mirongo itandatu by'amafaranga y'Urwanda).

Bob yaje kuyiha umu tekinisiye ukora gitari Garly karlson nk'impano muri 1979(imyaka ibiri mbere yuko apfa).

Muri 2006,Garly yashinze ikigo gishinzwe gufasha “different journeys,one destination”,yahise atanga iyi guitar ya bob nk'impan yo gufasha.
Ubu iyo guitar ifatwa nk'umutungo kamere wo muri Jamaica.

Ntiwibagirwe gukora share, ndetse utange n'igitekerezo
ibintu 8 byo muri Dubai bihenze utaruzi.

ibintu 8 byo muri Dubai bihenze utaruzi.





1. “imodoka yaba police

Police ya Dubai ikoresha imodoka zo mubwoko bwa Lamborghini.nimodoka zihenze kuburyo utapfa kuyigura uru muntu udahenze. Nimodoka ifite agaciro ka 200,000 kugeza kuri 2,000,000 byamadorari ( miriyoni ijana na mirongo itandatu kugeza kuri miriyari imwe na miriyoni magana tandatu byamafaranga yurwanda).ikaba igendera kumuvuduko wa metero wa 350 kilometero kwisaha (350 km/h).
Niyo ikoreshwa nka panda gari yo muri Dubai.

2. “Burj al Arab hotel (hoteri ya bulj al)”
Bulj al arab hotel ni hoteli cyangwa inyubako izwi cyane,ikaba yarafunguwe mu mwaka w 1999,ikaba yaratwaye miriyoni magana tandatu na mirongo itanu byamadorari yamanyamerica (650 million $).
Ni hoteri ihenze cyane,kuri etaje yayo ya makumyabiri neshanu (25th floor) hariho ibyumba bihenze kuburyo byagutwara ibihumbi myakumyabiri nabitanu byamadorari(miriyoni makumyabiri byamafaranga yurwanda) kugira ngo uryame mo ijoro rimwe gusa.

3. “ikinyobwa cya DME COCKTAIL”
Dme cocktail Nikinyobwa gikozwe muri Macallan (nikinyombwa kimaze imyaka 55,gikozwe mumacugwa nisukari).
Dme yakorewe muri scotland,nikinyobwa gitamgwa mubirahuri bya zahabu,ikaba igura 7,438$ (hafi miriyoni esheshatu zamafaranga yurwanda).

4. “LE GRAND QUEEN BATHTUB(urukarabiro)”
Nurukarabiro ru korerwamo massage (masaje),akaba ari urukarabiro(bathtub)
ruhenze kandi rukozwe mu bintu bihenzw nkazabu,rukaba rwaraguzwe $1.74 million (miriyari imwe nibihumbi magana ne byamafaranga yurwanda).

5. “Golden Tablet (tablet ya zahabu)”
24 carat- 64 GB apple Ipad,ni ipad ishobora kuboneka muri hoteli ya Burj al arab,ikoreshwa nabakiriya bayo,ikaba ifite agaciro ka $10,200 (miriyoni umunani nibihumbi ijana na mirongo itandatu byamafaranga yu’Rwanda).

6. “Toilet paper (papiye jenike)”
Bisankaho bigoye kubyiyumvisha,ariko muma hoteli ahenze ninyubako zihenze zo muri Dubai bakoresha impapuro zo mubwiherero zikozwe muri zahabu.

7. “Dubai Gold atm”


Ni atm ikozwe muri zahabu,kandi si ATM isanzwe ushiramo ikarita ikaguha amafaranga,ni atm ushiramo amafaranga ikaguha zahabu.
Bisa nkaho bitangaje,ariko niko kuri.

8. “Nissan R35 GT-R Golden”
Imodoka yo mubwoko bwa Nissan R35 GT-R,ni imodoka ikozwe muri zahabu.
Ikaba ifite agaciro ka miriyoni imwe ya madorari (miriyoni maganinani yamanyarwanda).

Wednesday

dore ibintu 10 byagufasha gusinzira neza.

dore ibintu 10 byagufasha gusinzira neza.



Gusinzira neza, buri wese aba abikeneye cyane cyane nyuma y’akazi. Kuryama ugasinzira neza bigufasha kubyukana imbaraga, zigufasha gukora akazi neza ku munsi ukurikiye.

Nyamara rimwe na rimwe usanga gusinzira byabaye ingorabahizi, kubera impamvu zinyuranye, zaba uko uryamye, aho uryamye, ibibazo binyuranye cyangwa uburwayi.

Nubwo utabasha gukuraho imbogamizi zose ariko hari ibintu wakitwararika bikaba byagufasha kugira ibitotsi byiza.

 (1)Ryama kandi ubyuke ku masaha adahinduka

Nubwo bigoye kubyubahiriza ariko gerageza wishyirireho amasaha adahinduka yo kuryamiraho no kubyuka. Niyo haba muri weekend cyangwa udafite akazi ukomeze iyo gahunda.

Niba ugeze ku buriri ukamara iminota 15 utarasinzira, byuka ushake ikintu uhugiraho nko gusoma igitabo niwumva unaniwe utangiye guhunyiza usubire kuryama uzasinzira neza.

(2)Itondere ibyo urya n’ibyo unywa

Ntabwo ari byiza kuryama ushonje cyangwa uhaze cyane kuko byabangamira ibitotsi byawe.

Ikindi gabanya ibyo kunywa nijoro, unirinde ibirimo caffeine n’ibindi binyobwa bitera imbaraga kuko kunywa cyane byatera kubyuka ujya kunyara naho ikawa yo burya ni umwanzi w’ibitotsi.

(3)Kunywa ikawa ugiye kuryama bibangamira ibitotsi

Nubwo abanywi b’itabi bavuga ko batarinyoye batasinzira neza nyamara burya nicotine yo mu itabi nayo ni umwanzi w’ibitotsi.

Nubwo kunywa inzoga bitera ibitotsi by’ako kanya nyamara ntibitinda kandi iyo ukangutse ntiwongera gusinzira.

(4)Ibi kubyirinda bifasha kugira ibitotsi  byiza

Gira akantu ukora buri gihe mbere yo kuryama

Ibyo ni ibintu bitagoye nko gusoma igitabo, kumva umuziki utuje, cyangwa koga amazi ashyushye. Ibi biba byiza kubikora hari urumuri rucye.

Wirinde ariko kureba muri telefoni cyane cyangwa tereviziyo kuko ubushakashatsi bugaragaza ko urwo rumuri rugira ingaruka mbi ku gusinzira neza.

(5)Ryama ahantu heza

Ahantu heza si ahahenze cyangwa hari uburiri bw’igitangaza, ahubwo ni ahantu mu bushobozi bwawe hagenewe kuryama gusa.

(6)Icyumba uryamamo kigomba kuba gifite umucyo mucye ndetse n’umwuka mwiza uhagije

Ahantu heza ho kuryama hagomba kuba hari urumuri rucye ndetse bishobotse wamara kuryama urumuri rwose ukaruzimya. Nta rusaku rugomba kuhaboneka ndetse hakaba hari n’umwuka mwiza, nibishoboka habe hari ahantu umwuka winjirira unasohokera, niyo wakingura idirishya nta kibazo niba wizeye umutekano kandi ukaba uryama mu nzitiramibu, uniyoroshe ku buryo nta mbeho

Niba icyumba ari gito si byiza ko mukiraramo muri benshi kuko umwuka uragabanyuka bikabangamira ibitotsi

(7)Gabanya amasaha uryama ku manywa

Akenshi usanga nyuma yo kurya cyangwa nyuma y’akazi turyamaho akanya gato, nubwo atari bibi ariko iyo ubikoze igihe kinini bishobora gutuma nijoro udasinzira neza

Niba uhisemo kubikora, ryama iminota hagati ya 10 na 30 nabyo ubikore ku masaha ya mbere ya saa kumi z’umugoroba.

Niba ukora akazi k’ijoro, ni byiza kumenya kubihindura ibyo wakoraga ku manywa ukabikora nijoro

(8)Kora uturimo tw’imbaraga

Nubwo waba ukora imirimo itagusaba ingufu ukaba ukora mu biro cyangwa ibindi bisaba gutekereza gusa, gerageza mu masaha ubivuyemo ukore akandi kagusaba ingufu, niyo yaba siporo isanzwe.

Gusa na byo ubigire akamenyero ku buryo uzajya uryama umeze nk’unaniwe bityo uze gusinzira neza

(9)Hangana na stress

Nubwo stress utayihagarika burundu, yaba ituruka ku kazi, abo mubana cyangwa ibindi bibazo byo mu buzima ariko gerageza uhangane na yo.

Kuryama na stress nyinshi bibangamira cyane ibitotsi niyo mpamvu ari byiza kubyikuramo mbere yo kuryama ukazabitekerezaho ku munsi ukurikira.

(10)Ni ryari watabaza muganga

Ugereranyije buri wese agira umunsi ashobora kuryama akabura ibitotsi. Nyamara niba bikubaho buri gihe buriya hari ikitagenda neza mu buzima , niyo mpamvu icyo gihe wakitabaza muganga. Iyo ikibitera kivuyeho, ibitotsi biragaruka.

Dutere inkunga utanga igitekerezo cyangwa inyunganizi ndetse unasagiza inshuti zawe.

Tuesday

dore akamaro ko gusimbuka umugozi.

dore akamaro ko gusimbuka umugozi.


Gusimbuka umugozi ni umwe mu mikino ngororamubiri y’ingenzi mu buzima bw’umuntu. Muri rusange, uzasanga benshi bitabira gukora indi mikino ngorora mubiri ariko ntibite ku gusimbuka umugozi. Ahanini, biterwa n’uko benshi batari bamenya akamaro k’uyu mukino. Dore bimwe mu by’ingenzi gusimbuka umugozi byagufasha.

Umugozi ufasha ibice byose by’umubiri kurambuka. Iyo umuntu asimbuka umugozi, ibice byose by’umubiri birakora kandi bigakoresha ingufu. Ibi bituma ibice byari byarahinamiranye bibasha gushyuha maze ibinure ndetse n’umwanda bikabasha gusohoka binyuze mu cyuya umuntu abira.

Uyu mukino ufasha imyanya y’ubuhumekero ndetse n’imitsi gukora neza. Mu gihe usimbuka umugozi urahagira maze ibihaha bigakora cyane. Bino bigufasha gufungura neza imyanya y’ubuhumekero. Nanone, uyu ni umukino utuma imitsi iruhuka maze igatambutsa amaraso neza kuko iba yarambutse.

Nanone, biba byiza gusimbuka umugozi kuko urinda kubyibuha bikabije. Mu gusimbuka umugozi utakaza ingufu nyinshi zijyana na bya binure bidafite akamaro mu mubiri. Ibi nibyo bikunda kwitekera mu mubiri bigatuma umuntu abyibuha bikabije.

Ikindi ni uko gusimbuka umugozi bifasha umubiri kugira ubudahangarwa. Nk’indi mikino muri rusange, gusimbuka umugozi biha umubiri imbaraga ndetse n’ubushobozi bwo guhangana n’ibyatuma ugira intege nke. Kenshi, abantu bakora siporo ntibakunze kwibasirwa n’indwara.

By’umwihariko, uyu mukino woroheye benshi kuwukora. Muri iyi minsi, abantu bavuga ko babura umwanya wo gukora siporo kubera izindi nshingano. Rero, gusimbuka umugozi byabafasha mu buryo bworoshye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iminota 15 yo gusimbuka umugozi ingana na 30 yo kwiruka cyangwa koga. Mu by’ukuri, umugozi ni siporo imara igihe gito kandi igafasha umubiri wawe kunguka byinshi.

Twababwira ko gusimbuka umugozi bifitiye akamaro kanini cyane umubiri w’umuntu. Byaba byiza uyu mukino ugiye wifashishwa kuko ufasha umuntu kugira ubuzima buzira umuze dore ko benshi batajya bamenya akamaro kawo.

Tera inkunga ubu bwanditsi utanga igitekerezo cyawe, cyangwa inyunganizi.

Monday

uburyo wasajyiza connection n'inshuti zawe ukoresheje telefone. Bakunda kwita  (Wifi or Hotspot)

uburyo wasajyiza connection n'inshuti zawe ukoresheje telefone. Bakunda kwita (Wifi or Hotspot)


Pamakio.com ubu tukuzaniye uburyo gushobora gukoresha ama inite yawe uya sangiza connection bakunze kwita (wifi), ushobora kuba afite telefone, tablet, cg computer kuri internet. Gusajyiza  a connection muri ubu buryo babyita tethering cg gukoresha portable hotspot.Telephone za android nyishi zishobora gusajyiza ama inite  nka Wi-Fi, Bluetooth, cg USB ukoresheje Settings app.
hari ubundi buryo bita Recent Pixel na Nexus phones ushobora gusajyiza ama inite nka Wi-Fi ukoesheje notifications.




Step 1: Uburyo bareba Wifi Hotspot yawe niba ifunze cg ifunguye

1. Fungura Settings
2. Urebe ahanditse "Wireless & networks," kanda kuri More Tethering & portable hotspot.
3. Reba niba ifunze cg ifunguye Wi-Fi hotspot (on or off).


Step 2: Uburyo wahindura settings za Wi-Fi hotspot yawe
1. Fungura Settings.
2. Urebe ahanditse "Wireless & networks," kanda kuri More Tethering & portable hotspot.
3. Kanda ahanditse Set up Wi-Fi hotspot.
4. Kanda kucyo ushaka guhindura . Uko bikurikirana kuri screen yawe.
5. Kanda ahanditse Save .

Ibanga: Niba udashaka ko hotspot yawe ijyaho password, Hitamo None Munsi ya "Security."

Step 3: Uburyo wasajyiza  Wi-Fi hotspot ninshuti zawe.

Ushobora gusajyiza ama inite yawe nabantu barenga 10 kuzindi telefone bita Wi-Fi hotspot.

Step 1: Uburyo telefone yawe cg tablet yawe Washiraho izina cg password kuri hotspots network yawe

1. Fungura Settings .
2. Hitamo ahanditse "Wireless & networks," Kanda ahanditse More Tethering & portable hotspot.
3. Kanda kuri Set up Wi-Fi hotspot.
4. Jya ahansitse ngo Show password.

Step 2: Uburyo nawe wafata kuri wifi hotspots mugihe nama inite ufitemo.

1. Fungura  list za Wi-Fi options.
2. Kuriyo  list, Hitamo hotspot network ushaka
3. Shiramo password, nusanga itabamo
4. Uhite ukanda kuri
Connect.



Ukeneye ibindi bisobanuro bijyanye no kuri wifi hotspot watwandikira tukagufasha
Mukomeze mukore share kuma post yacu muhite mutubaza icyo mushaka.

Saturday

dore ibyo utaruzi kurubuto rwa Apple

dore ibyo utaruzi kurubuto rwa Apple



Pome ni urubuto rukunzwe na benshi ariko rukaribwa na bacye, bitewe n'uburyo zihenze. Nyamara ni urubuto rufite akamaro gakomeye k'umubiri wacu kandi twagakwiriye kurya tutitaye k'uburyo ruhenze kuko burya hahenda ubuzima.

Uyu munsi turarebera namwe akamaro uru rubuto rwa pome rufite k'ubuzima bwacu.

Pome n'urubuto rukurinda indwara zitandukanye cyane nka diabete hamwe na Hepatitis.

Ikurinda na stress zitandukanye, cyane mukazi ukora.
Igabanya ibinure m'umubiri cyane kubantu babyibushye cyangwa we banini.

Mugihe umuntu agiye kurya biba byiza iyo ubanje ukarya pome kuko ibyo twakwita kumutegura .
Igufasha mwigogora! Mugihe urimo kwituma nturibwe

Friday

uko wakoresha Whatsapp 2 muri Smartphone(telephone).

uko wakoresha Whatsapp 2 muri Smartphone(telephone).

Abantu benshi baziko umuntu waba ufite Whatsapp 2 ashobora kuba afite telephone 2. Ariko uyu munsi Pamakio group ijyiye kukwereka uburyo watunga Whatsapp 2 muri telephone 1

*Kurikiza izi step:

1. Downloading application yitwa Parallel Space muri telephone yawe

2. Yishire (Install) muri telephone yawe

3. Fungura Parallel Space
4. Kanda ahanditse Start  hanyuma uhitemo Whatsapp , Impamvu tuvuze Whatsapp nukp ariyo dushaka gukoramo account 2, ariko ushobora no guhitamo iyindi social media ushaka
5. Uhite ukanda ahanditse “ Add to Parallel Space” nurajyiza uhitemo social media ushaka muri Parallel Space

6. Ubu noneho ugomba kuzuza WhatsApp yawe nkuko wabikoze ushiramo iyambere.

7. Byarajyiye ubu noneho ufite WhatsApp 2 muri smartphone yawe

Ubu noneho ushobora kuganira nincuti zawe kuri WhatsApp 2

Niba ufite ikibazo kuri iyi post twandikire muri comment. niba hari ikindi ushaka ko twagushakira nabyo bishire muri comment.

kora Share ubone ubundi bumenyi bujyanye na ICT(ikoranabuhanga)

menya byisgi bijyanye na facebook live streaming nuko wajya live kuri facebook.

menya byisgi bijyanye na facebook live streaming nuko wajya live kuri facebook.

MENYA BYINSHYI BIJYANYE NA FACEBOOK LIVE STREAMING NUKO WAJYA LIVE KURI FACEBOOK.


Facebook live streaming nuburyo bushya bwo kujya live kuri facebook.
Ibyo urigukora ako kanya nishyuti zawe zikabibona.

Ubu buryo buzwi nabake kwisi kuko usanga abenshyi batazi ibyaribyo nuko babikora.

Niyo mpamvu pamakio yahisemo kubereka ubu buryo.

Kugira ngo ujye kuri facebook live ukeneye application ya facebook, iyi application wayikura kuri Playstore.
Kanda hano => Facebook download
  • Numara kuyishira muri telephone yawe,uhite uyifungura.
Shiramo email na password byawe.

  • Numara kuyifungura ukande ahanditse ‘what’s on your mind’

  • Harahita haza indi page
Uhite ujya hasi ukande ahanditse
‘go live’

  • Hara hita haza indi page ukande kukantu kumutuku kari hasi

  • Urahita ujya live,inshuti zawe zirahita zibibona.

Ubataha tuzarebera hamwe Instagram live streaming hamwe na YouTube live Streaming.

Ushaka kumenya byinshyi bijyanye na ICT watukurikira kuri YouToube channel yacu kanda hano => Pamakio Group niwibagirwe gukanda Subcribe

Wednesday

sobanukirwa n'ingeao yokamye benshi yo kwikinisha nuko yacikwaho.

sobanukirwa n'ingeao yokamye benshi yo kwikinisha nuko yacikwaho.


Kwikinisha ni ikibazo cyugarije abantu benshi batandukanye,baba urubyiruko ndetse n’abakuze,bikaba bigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’umuntu,aha twavugamo nko kutabyara,kunanirwa gutera akabariro ku bashakanye,ndetse bigateza n’amakimbirane mu miryango,hari n’abo biviramo ubundi burwayi butandukanye.

Sobanukirwa n’ingeso yokamye benshi yo kwikinisha umenye n’uko wabicikaho

Ese kwikinisha ni iki ?

Kwikinisha ni igikorwa cyo gukinisha igitsina gikorwa umuntu agamije kugera ku byishimo bye byanyuma, bikaba bikunze kubaho umuntu ari wenyine,bishobora kuba ku gitsina gore cyangwa igitsina gabo.bitangira mu gihe umwana akiri muto,hamwe atangira kujya akinisha igitsina cye,gusa nta yindi ntego aba afite.Ndetse n’abubatse,hari igihe ingeso ibokama ntibabicikeho.
Ese bikorwa bite ?

Akenshi,ku bagabo bifashisha ikiganza runaka,agapfumbatiza igitsina cye,akajya akubaho azamura amanura kugeza asohoye.Ku bagore bakoresha urutoki cyangwa intoki akajya akuba kuri Rugongo (Clitoris),cyangwa se bakinjiza intoki mu gitsina akorakora no ku mabere kugeza yumvise ageze ku ndunduro y’ibyishimo bye.Gusa hari n’ubundi buryo bwinshi bikorwamo.
Ese kwikinisha byaba biterwa n’iki ?
Hari impamvu nyinshi zishobora gutera abantu kwikinisha,muri zo twavuga nka :

Kwigunga no kuba wenyine,ibi bikanajyana no kuba waba uri kure y’umufasha wawe,nko ku bantu bari mu butumwa bw’akazi bamarayo igihe,kimwe n’abari mu nzu z’imbohe.
Kuba wahemukirwa n’uwo mwakundanaga ugasigara wumva wakwikemurira ikibazo uri wenyine.
Kureba Film za Porono (Pornography) no kureba amafoto y’abantu bambaye ubusa.


  • Kugira isoni no gutinya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.Ku bagore,gukora imibonano mpuzabitsina ntibarangize bituma bikinisha kugira ngo barangize.Hari n’abandi bagendera mu kigare,cyane cyane nk’abanyeshuri,ugasanga niba umwe abikoze n’abandi baramwiganye.
Ese waba uzi ibibi byo kwikinisha ?

• Ku bahungu bituma igitsina kigorama bitewe n’ukuboko bakoresha bikinisha.
Kuba bazinukwa abo badahuje igitsina kuko baba bumva bihagije.

• Kurangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

• Ku bahunga hari igihe bageraho,bajya kunyara n’amasohoro akaza.
• Ku bakobwa cyangwa abagore,byangiz
a rugongo kuburyo udashobora kurangiza,keretse bikinishije.

• Guhorana umunabi no kwiheba.
• Ku bagabo byangiza intanga ngabo,zikaba zaba ibihuhwa cyangwa ntizikorwe neza.
• Bishobora kwangiza ubwonko,ugasang
a umuntu arasusumira ndetse n’ingingo ntizikomere.
• Bishobora gutuma umutima utera nabi.
• Byangiza udutsi two mu bwonko,ukaba waba umuntu uhubuka,utazi gufata ibyemezo.
• Bishobora gutera ubugumba ku bagabo.
• Bitera gusaza imburagihe.
• Bitera kubabara umugongo.

Ese wabicikaho ute ?

Dore hano inama rero :

 Mbere na mbere banza wumve ko kwikinisha ari bibi kandi wiyemeje kubireka.
 Irinde kuba uri wenyine igihe kinini.
 Reka kureba filimi za porono ndetse n’amafoto y’abakobwa bambaye ubusa.
 Gerageza gushaka ikintu uhugiraho nko gukora siporo,guhimba indirimbo,gushu
shanya,….
 Irinde kurara wenyine kuko iyo ubitekerejeho urikumwe n’umuntu utinya kubikora.
 Mbere yo kuryama,reba ibintu ukora kuburyo unanirwa ugahita usinzira.
 Gerageza gushaka inshuti z’abo mudahuje igitsina,ibi biragufasha cyane.
 Jya urya imbuto n’imboga zitandukanye kuko bituma umubiri ugira imbaraga,bigatuma uhangana n’ingaruka zo kwikinisha.
 Gisha inama umuntu wizeye ntacyo umuhishe,kuko iyo ushaka gukira indwara urayirata.
Izi nama ni ingenzi kuko zagufasha kubicikaho,umubiri ugasubira uko wari umeze.niba utarabicikaho rero,Iki ni cyo gihe ngo ugerageze izi nama,bishobora kugorana ariko birashoboka.
Ese wari uzi ko hari imiti myimerere yagufasha ku ngaruka zo kwikinisha ?
Kwikinisha bigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’ubikora,cyane cyane nko kubagabo,bashobora kurangiza vuba ndetse no gucika intege mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,ikindi kandi n’ubwonko bushobora kangirika,Ubu rero hari imiti myimerere yagufasha gusubirana ubuziama,muri iyo miti twavugamo:Vig power capsules,Pine pollen tea,Soybean lecithin capsule,gingko biloba capsule,…….Iyi miti ikoze mu bimera,nta zindi ngaruka igira ku buzima bw’uwayikoresheje.

ese waruziko umuvuduko w'amaraso ukabije uvurwa ugakira? (HYPERTENSION)

ese waruziko umuvuduko w'amaraso ukabije uvurwa ugakira? (HYPERTENSION)


Umuvuduko w’amaraso ukabije ni uburwayi bukomeye,bukomeje guhitana abantu benshi muri iki gihe, akenshi umuntu ashobora kubana na wo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara ingingo ze nyinshi zikaba zakwangirika.Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze kujya kwa Muganga bazanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda iyo baza kwipimisha kare bakamenya uko bitwararika.

Ese umuvuduko w’amaraso ni iki ?

Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Ubusanzwe igipimo cyemewe ni 120/80 cg 12/8 aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, nizirimo umaze kuyohereza (aribyo bizwi nka
systole/diastole) . Iyo rero icyo gipimo cyarenze 140/90 cg 14/9 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.Gusa nanone bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro nyinshi basanga uhora hejuru. Zimwe mu ngingo zibasirwa n’iyi ndwara ya hypertension ni amaso, umutima, ubwonko n’impyiko.

Ese umuvuduko w’amaraso ukabije uterwa n’iki ?

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuvuduko ukabije, ariko cyane cyane imyitwarire yawe : uko ubaho, ibyo urya n’ibyo unywa biza ku mwanya wa mbere mu gutera iyi ndwara.
Dore zimwe mu mpamvu zishobora kuyitera :
* Ushobora kuyikomora ku babyeyi, cg indwara ikagenda iza uko ugenda ugana mu zabukuru (akenshi hejuru y’imyaka 45)
* Kuba ufite ibiro byinshi cg ubyibushye bikabije.
* Kunywa itabi : bimwe mu bigize itabi bizwiho kwangiza imijyana (udutsi duto cyane tuvana amaraso mu mutima tuyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri) cyane. Itabi rituma imijyana iba mito cyane, bigatuma umuvuduko wiyongera.
* Kunywa inzoga nyinshi.
* Kurya umunyu mwinshi.
* Kurya cyane ibiryo birimo amavuta menshi.
* Kudakora imyitozo ngorora mubiri.
* Guhora uhangayitse cyane bishobora gutuma amaraso yawe ahora ku muvuduko ukabije buri gihe.
* Kuba urwaye indwara nka ; diyabete, impyiko, ndetse no kubura ibitotsi.
* Ikoreshwa ry’imiti imwe n’imwe nk’ imiti iringaniza urubyaro, imiti y’ibicurane, imiti ifungura imyanya y’ubuhumekero, imiti ikiza ububare,……
* Gukoresha ibiyobyabwenge bimwe na bimwe. Cocaine cg amphetamines zongera ku buryo bukomeye umuvuduko w’amaraso.
Ese ni izihe ngaruka z’umuvuduko w’amaraso ukabije ?


Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kuwugendana nta kimenyetso na kimwe ubona. Ibi bikaba bituma yica uyifite itunguranye, ari byo bita tueur silencieux, mu rurimi rw’igifaransa kuko uyu muvuduko ushobora kwangiza nk’imitsi ijyana amaraso mu mutima, mu bwonko, ndetse no mu mpyiko, ariko nta kimenyetso cyari cyagaragara.
Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora gutera indwara z’umutima. Iyo umuvuduko ukabije w’amaraso wangije imitsi y’amaraso yo mu bwonko, umuntu ashobora kuvira mu bwonko (hemorrhagie cerebral) ndetse akaba yahita agwa muri koma, kimwe n’uko ashobora guhita apfa, ari byo bita accident vasculaire cerebral (AVC) mu rurimi rw’igifaransa.
Ese waba uzi imiti yakuvura iyi ndwara ?
Ubundi iyi ndwara ushobora kuyirinda cyane cyane wirinda ibiyitera twavuze haruguru.Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara,gukira bikaba byaranze.Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka : FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi) .Iyo miti rero ikaba iringaniza umuvuduko w’amaraso ndetse ikarinda n’umutima kuba wakora nabi.Muri iyo miti twavugamo nka :Cardiopower capsule, SuperCoQ10 Capsule, Gingko biloba capsule........... ...Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.

Tuesday

ese waba wicara igihe kinini ukaribwa umugongo? dore inama zagufasha kwirinda umugongo.

ese waba wicara igihe kinini ukaribwa umugongo? dore inama zagufasha kwirinda umugongo.


Byagaragaye ko abantu bicara umwanya munini cyane cyane ku bakora akazi kabasaba kwicara amasaha menshi kandi buri munsi, bagira ibyago byo kurwara umugongo, ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho uburyo umuntu wicara cyane aba agomba kwitwaramo mu rwego rwo kwirinda guhura n’ibibazo by’umugongo.
Twegereye Pt Jean Denys NDORIMANA , inzobere mu kuvura hakoreshejwe ubugororangingo (physiotherapist),agira inama abantu bicara cyane mu biro.

1. Kwicara ku ntebe ijyanye n’ameza
Mu gihe uziko ukora akazi kagusaba kwicara umwanya munini mu biro ni byiza ko ugenzura intebe wicaraho ko zijyanye n’ameza. Intebe ijyanye n’ameza igomba kuba ituma umuntu uyicayeho inkokora ze zigomba kuba ziteganye n’ameza, igihe umuntu yicaye umugongo urambuye kandi bikaba bitari busabe ko uzamura amaboko igihe ugiye kwandikira ku mashini.

2.Kwicara ku ntebe zifite akantu gafata umugongo wo hasi ( back support)
Umugongo wo hasi ahanini niwo ugira ibibazo byo kurwara bikaba byiza rero kwicara ku ntebe zigira utuntu dufata umugongo wo hasi.

3.Gufata akaruhuko byibura buri nyuma y’isaha
Ni byiza ko uhindura uburyo wicayemo ugakora imyitozo mito mito nko guhaguruka ukirambura byibura buri nyuma y’isaha imwe.

4. Kwirinda guterura ibintu biremereye nabi
Igihe ukeneye guterura ikintu kiri hasi wirinda guhina umugongo wonyine ahubwo ugahina amavi kuko iyo uhinye amavi birinda umugongo kuba wakangizwa nibyo bintu uteruye. “Uzumva abantu bavuga ngo nateruye ibintu numva akagufwa ko mu mugongo karaturitse” ibyo biba ku bantu baba bateruye ibintu biremereye batabanje guhina amavi, aho guhina amavi bakunamisha umugongo wonyine.

5. Gukora imyitozo ngororamubiri
Imyitozo ngoramubiri irimo koga, gukora urugendo, .. nayo ifasha abantu bicara umwanya muremure kutarwara indwara zifata umugongo.



Twereke ko udukurikiye utanga igitekerezo cyangwa inyunganizi ndetse ubisangize n'abandi. Murakoze kubana natwe.

Monday

ibintu bitangaje abagore bakundira abagabo nabo batasobanura.

ibintu bitangaje abagore bakundira abagabo nabo batasobanura.



Hari ibintu abagore bakundira abagabo nabo ubwabo badashobora gusobanura. Ikindi ni uko niyo banabizi batatinyuka kubivugira mu ruhame, kuko bimwe na bimwe usanga bitangaje.

1. Abagore bikundira abagabo bafite amanyama(bashyenga cyane ndetse bakaba baba inkubaganyi)

Ba agabo bafite amanyama cyangwa bazi gushyenga, rimwe na rimwe b’inkubaganyi! Ni ba bandi muri kaminuza bitaga abasalo (salauds/bad boys).

Ubundi uciye mu kuri bakagombye gukunda ba bandi bitonda, b’abatagatifu mbese; aba bita amajenti (gentils/gentlemen). Nyamara aba akenshi bakundwa na ba nyina. Ni ibintu bidasobanutse ariko niko bimeze.

Niba rero uri umugabo witonda cyane kimalayika, gerageza kwishakamo amanyama, yaba mu myambarire no mu myitwarire kugira ngo ukurure abakobwa cyangwa abagore.

2. Abagore bakunda abagabo bagira ibanga(Bahisha amarangamutima yabo) 


Ibi nabyo biratangaje ariko niko bimeze. Abagore baba bashaka kumenya buri kantu kose ariko iyo ntaho ubahishe uba wabizambije.

Ntuzigere rero uva imuzingo mu gusubiza ibibazo by’umugore. Si ngombwa kumubwira buri gihe uwo mwavuganaga kuri telefoni. Musubize ko ari umuntu w’inshuti bizaba bihagije.

Ntumwemerere kandi ko areba nimero zose z’abantu watelefonnye uwo munsi. Nubimwemerera ashobora kukubaza buri wese icyo mwavuganye n’umubano mufitanye. Byarimba akakubaza na gahunda mufitanye mu minsi iri imbere.

3. Abagore bakunda abagabo beza(bafite uburanga) 


Nubwo ubwiza bw’umuntu buhabwa agaciro n’umureba kandi bukaba butagibwaho impaka, ibyo aribyo byose abagore bakunda umugabo usa neza. Gusohokana n’umusore cyangwa umugabo abagore bose bahindukirira ni ishema ku mugore wese.

Abagore bakunda abagabo beza kuko baba banatekereza ku bana bazabyarana nabo.
Niba rero wowe mugabo waravutse udafite isura ikurura abagore, byaba byiza wirwanyeho wambara neza kandi ukagaragaza ko usobanutse muri byinshi.

4. Abagabo b’abayobozi banafite amafaranga


Si ukubeshya rwose abagore bakururwa n’ubukire. Ngo nta « je t’aime inzara igutema amara » aka wa mugani w’umuhanzi Mwitenawe.
Umugore ni ikiremwa muntu, kandi ntawe utifuza kumererwa neza mu buzima. Ubutegetsi rero n’amafaranga byoroshya ubuzima, ari nayo mamvu bikurura abagore.


Mukunzi wacu, Dutere inkunga utanga igitekerezo cyangwa inyunganizi ndetse ubisangize n'incuti zawe.

Kwamamaza

Corked Portable Aromatherapy

ISI N'ABANTU